Tuesday ,17-01-2017
KWAKIRA PADIRI JEAN D'AMOUR DUSENGUMUREMYI, USHINZWE IMYITWARIRE MU ISEMINARI NTO YA MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIO RWESERO

Tariki ya 16 Mutarama 2017, mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio habaye umuhango wo kwakira, Padiri mushya Ushinzwe imyitwarire y'abaseminari Jean d'Amour DUSENGUMUREMYI,kubera ko uwari ushinzwe imyitwarire Padiri Bonaventure NIBISHAKA, yahinduriwe ubutumwa akaba yaroherejwe muri Paruwasi ya Nyagatare. (Amafoto)

Tuesday ,17-01-2017
INAMA RUSANGE Y'ABABYEYI BARERERA MU ISEMINARI NTO YA MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIO RWESERO

Tariki ya 08 Mutarama 2017 mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero habaye, inama rusange y’ababyeyi baharerera. Inama yatangiye saa tanu n’iminota irindwi (11h 07’), itangizwa n’isengesho ryayobowe na Padiri Paul GAHUTU Umuyobozi wa Seminari. Nyuma y’isengesho hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Komite y’ababyeyi NABAHIRE Anastase asuhuza ababyeyi kandi abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2017.

Wednesday ,08-06-2016
INAMA RUSANGE YABABYEYI BARERERA MU ISEMINARI NTO YA RWESERI Tariki 5 Kamena 2016

Tariki ya 05/06/2016 ku Rwesero hateraniye inama rusange yababyeyi baharerera, barebera hamwe, ubuzima bwa Seminari muri uyu mwaka wa 2016, haba mu masomo, mu myitwarire, mu buzima bwa roho ndetse nubukungu (umutungo wiseminari).

Tuesday ,07-06-2016
IMYITWARIRE IBEREYE UMUSEMINARI NDETSE NA KIRAZIRA

Iseminari Nto ya Rwesero ifite intego yo gufasha abaseminari kuba abana beza bazavamo abapadiri beza cyangwa ababyeyi beza, babereye Kiliziya Gatolika ndetse nu Rwanda

Monday ,06-06-2016
SEMINARI NTO YA RWESERO KU RUGAMBA RWO GUHATANIRA IBIKOMBE

Ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016 ku munsi mukuru wa Penekositi, abaseminari bintyoza mu mikino baserukiye urugo rwabo mu marushanwa ahuza amashuri . Rwesero ikaba yari yaserukiwe namakipe 4 ariyo: Basketball,Volleyball, Handball ndetse na Football mu rwego rwo kugirango bahatanire itike yo gukina cyirangiza ku rwego rwakarere ka Gicumbi Seminari Nto ya Rwesero iherereyemo. Ni nyuma yaho bari baratsinze neza imikino yamajonjora.

Wednesday ,10-02-2016
UMWIHERERO UTANGIRA UMWAKA MU ISEMIN ARI NTO YA RWESERO

Mube abanyampuhwe nk'uko so ari umunyampuhwe” (Lk6,36-38). Iyo ni yo nsanganyamatsiko yaranze iminsi ine abaseminari bamaze mu mwiherero utangiza umwaka w’amashuri wa 2016.

Tuesday ,12-05-2015
UMUVUGO IHANGA RIHANGAJE

Ibikorwa Biteganyijwe