UBUZIMA BWA MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIYO UMURINZI WA SEMINARI NTO YA RWESERO

Wednesday ,08-03-2017

Dominiko Saviyo akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yavutse ku itariki ya 02/04/1842. Ababyeyi be bari abakene ariko ari abakristu. Se yitwaga Karoli, nyina akitwa Brigite. Mu mibereho ye, ingabire z’ukwitagatifuza yazihawe akiri muto. Ageze mu kigero cy’imyaka itatu, umunsi umwe amaze kuryama nijoro, yumvise ababyeyi be batangiye kuvuga ishapule arabyuka arabasanga ngo na we bamwigishe gusenga. Dominiko Saviyo afite imyaka ine, yari azi amasengesho. Rimwe iwabo haje umushyitsi, bamuzimaniye arya adasenze, Dominiko abibonye arigendera ntiyaza ku meza, bamubajije impamvu ati: “Nababajwe n’umuntu urya nk’inyamaswa”. Hari n’ubundi ababyeyi be bamushatse bugorobye bagira ngo yazimiye, nuko icyo gihe bamusanga hagati y’amatungo apfukamye imbere y’agashusho ka Bikira Mariya. Ni no muri bene ubwo buryo Padri mukuru yamwemereye guhabwa Ukaristiya ya mbere atari yuzuza imyaka ya ngombwa yari ibigenewe muri icyo gihe. Dominiko afite imyaka irindwi yemeraga rwose ko Ukaristiya atari umugati usanzwe, ahubwo ko ari Umugati nyabuzima: Yezu Kristu ubwe.

 

Yifuje guhabwa Yezu afite imyaka 7, abisabye ntibahise babimwemerera kuko atari yageza igihe. Hemererwaga abujuje imyaka 12.

 

Bamuhakaniye ntibyaciriye aho, hashiraga iminsi akongera akabisaba. Noneho inama y’abasaseridoti yarateranye, Padri mukuru avuga ikibazo cya Dominiko, bamaze kubirebera hamwe bamwemerera guhabwa Ukaristiya, kuko basanze ari intangarugero mu bukristu no mu bwitonzi. Mbere y’uko ahabwa Ukaristiya, abanza gusaba imbabazi nyina niba hari ubwo yigeze ababaza ababyeyi be.

Dominiko iyo yajyaga mu Misa yarazindukaga agasanga Kiliziya igikinze, agapfukama inyuma yayo kugeza bafunguye, no ku munsi wo guhazwa bwa mbere ni ko yabigenje. Uwo munsi ntiyigeze awibagirwa bibaho mu buzima bwe. Kuri uwo munsi kandi yafashe ibyemezo abyandika ku gapapuro agashyira mu gitabo cye cy’amasengesho ngo ajye abisoma kenshi.

Ibyo byemezo ni ibi:

 

1. Nzahabwa kenshi isakramentu rya Penetensiya n’Ukaristiya,

2. Nzatagatifuza iminsi mikuru ya Kiliziya uko bikwiye,

3. Inshuti zanjye zizaba Yezu na Bikira Mariya,

4. Nzahitamo gupfa aho gukora icyaha.

 

Izo ngingo zimubera nk’amategeko yagenderagaho ubuzima bwe bwose. Kugeza ku myaka 10, Dominiko yigaga kuri Paruwasi hafi y’iwabo, ariko umupadri wamwigishaga abonye ari umuhanga agira inama ababyeyi be ngo bamujyane mu rindi shuri yunguke ubwenge.

Ajya kwiga i Torino mu birometero 12. Ababyeyi be nta bushobozi bari bafite bwo kumushakira icumbi hafi y’ishuri. Yihanganiraga urugendo, imbeho, izuba n’ibindi byago yashoboraga kubona mu nzira. Umunsi umwe ajyana n’umugenzi aramubaza ati: “Ese wa mwana we nta bwoba ufite bwo kugenda wenyine?” Aramusubiza ati: “Nta na rimwe mba njyenyine, igihe cyose mba ndi kumwe na Malayika murinzi wanjye”.

Wa mugenzi ati: “Ese kwiga ubwo wabiretse, ubwo ntunanirwa?” Dominiko ati: “Ntawe unanirwa azi ko umukoresha we azamuhemba neza”.

 

Ababyeyi be bigeze kumugurira udukweto, hanyuma akatwambara avuye mu rugo, ariko yagera hirya akadukuramo ngo tudasaza, akongera kutwambara ageze ku ishuri. Rimwe yabonye bagenzi be barwana, afata umusaraba awubashyira hagati, bagira ubwoba barabireka, arabwira ati: “Nimujye gushaka Penetensiya!” Dominiko nyuma y’amezi 4 yaje kunanizwa n’urugendo arahagarara. Iby’amahirwe ababyeyi bimukira i Mondoniyo hafi ya Paruwasi no hafi y’ishuri, Dominiko ashobora gukomeza kwiga nta ngorane.

 

Mu itumba ry’umwaka w’1853, mu gihe cy’ubukonje, abana biganaga bakubaganira umwarimu wabigishaga, bica icyuma cyashyushyaga ishuri (i Burayi mu gihe cy’ubukonje bwinshi bashyushya amashuri bakoresheje ibyuma by’umuriro ngo babashe kwiga neza).

Mwarimu abibonye ararakara abaza uwabikoze, havamo umwe ati: “Ni Dominiko”. Mwarimu biramutangaza cyane, ahanga amaso Dominiko ati: “N’uburyo witondaga!” Aramutonganya kandi aramuhana. Bukeye mwarimu aba yamaze kumenya ba bagizi ba nabi, aterwa isoni n’uko yahaniye ubusa Dominiko, amubaza impamvu ntacyo yavuze; Dominiko asubizanya umutima wuzuye urukundo n’impuhwe ati: “Abagize nabi nari mbazi, ariko bari barahanwe kenshi, iyo mbavuga byari kubaviramo kwirukanwa burundu. Njyewe nizeraga ko ndibubabarirwe kandi natekerezaga ububabare bw’umwami wacu Yezu Kristu bamuregaga bamubeshyera akicecekera”.

 

Ibyo byabereye abarezi ikimenyetso cy’ubutagatifu bwa Dominiko Ageze i Mondoniyo yakomeje kuba umunyabwenge, aba n’umunyeshuri w’intangarugero mu bwitonzi. Aho mu ishuri, hari ibyo yihanganiraga bikabera abarezi be ikimenyetso cy’ubwitagatifuze kandi nyamara akiri muto.

 

Dominiko arangije amashuri mato, yagize igitekerezo cyo kuziyegurira Imana, nibwo agishije inama Padri mukuru, amwohereza kwa Padri Yohani Bosko wari waritangiye urubyiruko rwo mu mujyi w’i Torino. Yari amaze gushinga ishuri ry’imyuga kandi yakiraga n’abashakaga kuzaba abapadri. Dominiko ajya kumureba, Padri Yohani Bosko amwakirana ibyishimo bya kibyeyi koko. Yatangiye ishuri tariki ya 29/10/1854. Rimwe Padri Yohani Bosko asaba abana bose bo muri iryo shuri ngo bamwandikire ku dupapuro, bamusabe icyo bashaka cyose, abemerera ko akibaha. Benshi basaba ibidashoboka, abandi ibidafite agaciro, naho Dominiko yandika agira ati: “Ndashaka ko umfasha gukiza roho yanjye ngo mbe umutagatifu”.

Padri Yohani Bosko abwira Dominiko ati: “Mu nzira y’ubutagatifu, icya mbere ni uguhorana ibyishimo, icya kabiri ni ugukora icyo ushinzwe no gusenga, icya gatatu ni ukugirira neza bagenzi bawe n’aho byaba bigusaba kwigomwa.

Ibyo byose ntubikorere kwiyerekana ahubwo ukabikorana urukundo rw’Imana. Ngiyo inzira y’ubutagatifu”.

 

Imyifatire ye n’ukwitagatifuza kwe byabereye Padri Yohani Bosko urujijo, ibi bituma akeka ko Dominiko ari umuntu uvugana n’Imana!

Hagati aho ariko ari mu ishuri yafashwe n’indwara araremba ayimarana iminsi 8, bituma agomba gutaha kugira ngo ababyeyi be bamurwaze. Muganga yamugiriye inama yo kuruhuka. Mu gihe muganga agiye kumutera agashinge aramubwira ati: “Humiriza ngutere”. Dominiko ati: “Oya, simpumiriza kuko Yezu we bamuteye ibisumari byinshi”.

 

Igihe cyose yari arwaye yifatanyije na Yezu mu bubabare bwe ku musaraba. Bigeze aho aravuga ati: “Ahasigaye ni aha muganga wo mu Ijuru, ndashaka guhabwa Penetensiya n’Ukaristiya”.

Indwara imaze kumurembya cyane yasabye guhabwa amasakramentu, ayahabwa umutima wiyoroheje kandi utuje, kuko yari azi ko ari ubwa nyuma ahabwa Ukaristiya. Amaze kuvuga isengesho ryo gushimira, avugana ituze ati: “Noneho ndishimye, ni byo koko ngomba gukora urugendo rurerure rugana ubugingo bw’iteka ariko Yezu turi kumwe nta bwoba mfite. Muzabwire bose kandi mubivuge hose: Ni byo koko, ufite Yezu ho incuti n’umuvandimwe nta kimutera ubwoba, kabone no gupfa.”

 

Umunsi we wa nyuma, ku itariki ya 09/03/1857, Dominiko abyisabiye, ahabwa isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi, hanyuma yerekeza amaso ku musaraba asubira muri ya magambo yakundaga kuvuga ati: “Nyagasani nishyize mu maboko yawe, akira imbaraga zanjye, umubiri wanjye na roho yanjye. Ndakwihaye wese Mana yanjye, unkoreshe icyo ushaka.” Nuko yisangira uwo yakunze kuruta byose.

 

Nyuma yaho yabonekeye Padri Yohani Bosko, amuhishurira imigenzo myiza agomba kuzatoza abanyeshuri be: “Urukundo, Ubuziranenge, Ukoroshya n’Ukumvira”.

Mu mwaka w’1962, nibwo yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu, aba urugero rw’urubyiruko. Kiliziya imwibuka ku itariki ya 09 Werurwe buri mwaka. Dominiko Saviyo yagizwe umurinzi w’abana b’abahereza.

 

Dominiko Saviyo mutagatifu, udusabire!

 

Ibikorwa Biteganyijwe