INAMA RUSANGE Y'ABABYEYI BARERERA MU ISEMINARI NTO YA MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIO RWESERO

Tuesday ,17-01-2017

Tariki ya 08 Mutarama 2017 mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero habaye, inama rusange y’ababyeyi baharerera. Inama yatangiye saa tanu n’iminota irindwi (11h 07’), itangizwa n’isengesho ryayobowe na Padiri Paul GAHUTU Umuyobozi wa Seminari. Nyuma y’isengesho hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Komite y’ababyeyi NABAHIRE Anastase asuhuza ababyeyi kandi abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2017.

IMYANZURO Y’INAMA

 

  1. Ababyeyi basanze amafaranga yo gusana ikibuga cya basketball n’ayo kugura intebe zo mu nzu mberabyombi yose azatangwa mbere y’uko abana batangira umwaka.
  2. Ababyeyi bemeje ko bazatanga amafaranga 2000 yo kugura Insakazamashusho y’abana n’amafaranga 6200 yo kugura ibitabo yiyongera ku mafaranga y’ishuri.
  3. Ku bijyanye n’Umunsi mukuru wa Mutagatifu Dominiko Savio Umurinzi wa Seminari, ababyeyi bemeje ko inkunga y’uwo munsi izacishwa mu maparuwasi

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe

Apr 06
Départ en vacances

From 06-04-19 to 06-04-19

Mar 18
Période des examens

From 18-03-19 to 18-03-19