INAMA RUSANGE Y’ABABYEYI BARERERA MU ISEMINARI NTO YA RWESERI Tariki 5 Kamena 2016

Wednesday ,08-06-2016

Tariki ya 05/06/2016 ku Rwesero hateraniye inama rusange y’ababyeyi baharerera, barebera hamwe, ubuzima bwa Seminari muri uyu mwaka wa 2016, haba mu masomo, mu myitwarire, mu buzima bwa roho ndetse n’ubukungu (umutungo w’iseminari).

Mu bukungu; nk’uko byari byarasabwe n’ababyeyi mu nama iherutse yo ku wa 14 gashyantare 2016, padiri Paul GAHUTU umuyobozi wa Seminari  yagaragaje imishinga Iseminari ifite ikeneye ubufasha. Iyo mishinga ikubiyemo

  1. Kuvugurura  ordinateurs  zo gufasha abana mu masomo. (Computer Lab)

         Uyu mushinga uzatwara 40,579.555frw ugizwe n’ibice bibiri:

  •     kubaka icyumba kigenewe kwigirwamo isomo ry’ikoranabuhanga (ICT)
  •     Kugura ibikenewe (Computers, LAN installation…) bizafasha abana kwiga neza.     

       B. Gusana ibibuga bya basketball na  volleyball: ni umushinga uzatwara29,036.000frw.

         C. ushinga wo guhindura amadari akoreshejwe Fibrociment : Uzatwara amafaranga y’u Rwanda 7,310,000

         D. Umushinga wo kuvugurura igikoni cy’abanyeshuri. Ni umushigha ufite agaciro  ka 19,588,000 frw. 

         E.Umushinga w’intebe wo mu cyumba mberabyombi. Ni umushigha ufite agaciro  ka 1,360,000 frw

         Mu gufata imyanzuro

  ®  ababyeyi basabye ko abarimu n’ubuyobozi bakomeza gushyiramo umuhate, kugirango igihembwe cya kabiri ndetse      n’umwaka bizarangire neza mu bijyanye n’amasomo

® ku bijyanye n’imishinga, yashyizwe mu byiciro bibiri: imishinga mitomito n’imishinga isaba ingufu nyinshi n’igihe kirekire. Hashyizweho commission yo kunonosora imishinga iremereye bityo hagakorwa igenamigambi ry’igihe kirekire. Iyo commission ikazatanga Raporo mu nama izakurikiraho.

Imishinga mito yabonewe igisubizo ni uwo gushyira intebe mu cyumba mberabyombi aho buri mubyeyi yiyemeje kugira icyo atanga (nibura 5000frw), hamwe n’uw’ikibuga cya Basket (buri wese agatanga nibura 20000frw). Iyi mishinga yombi igomba kurangirana n’uyu mwaka w’amashuri

 

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe