IMYITWARIRE IBEREYE UMUSEMINARI NDETSE NA KIRAZIRA

Tuesday ,07-06-2016

Iseminari Nto ya Rwesero ifite intego yo gufasha abaseminari kuba abana beza bazavamo abapadiri beza cyangwa ababyeyi beza, babereye Kiliziya Gatolika ndetse nu Rwanda

IMYITWARIRE IBEREYE UMUSEMINARI NDETSE NA KIRAZIRA

Iseminari Nto ya Rwesero ifite intego yo gufasha abaseminari kuba abana beza bazavamo abapadiri beza cyangwa ababyeyi beza, babereye Kiliziya Gatolika ndetse n’u Rwanda

SEMINARI ICYO ARI CYO, INTEGO ZAYO

Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo ya Rwesero ni ishuri ryigenga  Diyosezi Gatolika ya Byumba irereramo  abitegura kuba abapadiri b’ejo hazaza. Yashinzwe ku wa 15 Nzeri 1956 n’Abapadri bo mu muryango w’Abasaleziyani. 

Ni ishuri ryigwamo n’abana baba barateguwe n’amaparuwasi bavukamo, kandi bagatsinda ikizamini gitegurwa n’Iseminari. Abo bana basabwa kuba barahawe amasakarementu y’ibanze ari yo Batisimu, Ukarisitiya n’Ugukomezwa.

Iseminari rero, kugira ngo igere ku ntego zayo, hari indangagaciro ziharanirwa zigomba gutozwa umuseminari kandi zikamuranga aho ari hose hakaba n’imyitwarire idafite umwanya mu Iseminari.

IMIGENZO MBONEZABUPFURA IHARANIRWA MU ISEMINARI NTO YA MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIYO – RWESERO

     Gusenga

     Kwiyubaha

     Kubahana

     Kumenya kubana neza n’abandi

     Kubaha abakuru n’abayobozi

     Kumvira abatugira inama Kubahiriza igihe

     Gukunda umurimo

     Kugira isuku: Ku mubiri, ku myambaro, ku buriri no mu ishuri n’ahandi hose.

     Kwibwiriza

     Ubunyangamugayo n’ubutwari

     Gutuza mu gihe n’ahantu byagenwe

     Kubahiriza igihe cy’isengesho no kubaha ahasengerwa

     Gufatanya n’abandi

     Ubwitange

     Kubahiriza ingengabihe y’ikigo (Gukurikiza gahunda)

     Umuco wo kugisha inama abakuru

     Umuco mwiza wo kumenya gusaba imbabazi no kuzitanga

     Umuco mwiza wo kwemera inama tugirwa n’abadukuriye no kwakira ibihano twikururiye

     Imyambarire iboneye (Tenue digne: Uniforme)

     Imyifatire iboneye mu Kiliziya, mu ishuri, ku meza, aho turara, mu mikino, imbere y’abakuru n’abayobozi

     Umuco mwiza wo gusuhuza no gushimira

     Gufata neza ibikoresho byacu, iby’abandi ndetse n’iby’ikigo

 INTEGO ZA SEMINARI NTO YA RWESERO  ZIKUBIYE MURI S ESHATU (SSS)  NA ZO ZISHYIGIKIRWA N’IZINDI S ESHATU ARI ZO:

IENCE/SAGESSE (UBUMENYI bushyira UBUHANGA);

 SANTE /SPORT (UBUZIMA BUZIRA UMUZE);

SAINTETE/SERVICE (UBUTAGATIFU).

IMYITWARIRE IDAFITE UMWANYA MU ISEMINARI NTO YA MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIYO – RWESERO 

  • Kwiba
  • Gusohoka mu kigo nta ruhushya
  • Gusiba Misa / Umwiherero
  • Gukopera
  • Kurwana
  • Kunnyuzura
  • Gusiba amasomo nta mpamvu izwi
  • Gutuka cyangwa gusuzugura umurezi uwo ari we wese
  • Kwinjiza ibiribwa cyangwa ibinyobwa mu kigo
  • Gutunga Telefoni cyangwa Radiyo mu kigo
  • Kwiga mu gihe cya nijoro amatara yazimye
  • Ibimenyetso bigaragaza ishyari, urwango, ubugome n’ubwironde
  • Kunywa itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge
  • Gusurwa n’abantu batazwi no mu gihe kitazwi   

Ibikorwa Biteganyijwe