SEMINARI NTO YA RWESERO YITABIRIYE IMIKINO YA NYUMA KU RWEGO RW’AKARERE.

Tuesday ,07-06-2016

Ku cyumweru taliki ya 22 Gicurasi, abaseminari  bitabiriye imikino ya ½ ku rwego rw’akarere ka Gicumbi,   bayitsinda bagakina n’ imikino ya nyuma. Ibyo amakipe ya Seminari uko ari ane: football, basketball, volleyball na handball; yabigezeho nyuma yo gutsinda amakipe bari bahanganye ku rwego rw’umurenge ndetse na zone Rwesero ibarizwamo.

Uwo munsi watangijwe n’igitambo cya misa cy’umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu abakinnyi baturiwe na Padiri Mukuru, cyikaba cyaratangiye ahagana  saa 6:00 za mugitondo. Mu nyigisho yabagejejeho, Padiri Mukuru yabwiye ko abakinnyi ko mu byo bakora byose bagomba kunyeganyegera mu Butatu Butagatifu , bakamenya kubwiyambaza kandi bakumva ikiganza cy’Imana imwe mu Butatu cyibakoraho mu buzima bwabo.

  Isengesho rirangiye, abakinnyi baherekejwe na Padiri Mukuru , Padiri ushinzwe imikino ndetse n’abatoza babo, berekeje I Byumba kuri TTC DE LA SALLE aho imikino yose yagombaga kubera. Abaseminari bahasanze abanyeshuri b’ibigo bitandukanye babukereye nabo biteguye guhatanira ibikombe mu mikino yose.

Ntibyatinze kuko ahagana saa yine n’igice, imikino yaratangiye. Habanje umukino wa volleyball wa ½ wagombaga guhuza  Seminari na TTC DE LA SALLE. Abasore ba Rwesero bagaragaje ishyaka ryinshi nuko batsinda uwo umukino ku maseti 2-0. Ubwo baba babonye itike yo gukina umukino wa nyuma. Haje gukurikiraho umukino Seminari yagombaga gukina  na NYINAWIMANA muri handball.Abaseminari bari bafite icyizere cyo gutsinda  uwo mukino wa ½, kuko mu mukino waherukaga kubahuza bari barayitsinze. Muri uwo mukino ibintu byarahindutse NYINAWIMANA yigaranzura seminari, iyisezerera mu irushanwa nyuma yo kuyitsinda ibitego 10-6. Football nayo ntiyahatanzwe. Abaseminari bagombaga gukina na TTC DE LA SALLE muri ½. Mu gice  cya mbere cy’uwo mukino  TTC DE LA SALLE yabanje Rwesero igitego, ariko abaseminari baza kukishyura nyuma y’iminota mike. Umukino warangiye gutyo ari igitego1-1, hanyuma bakizwa na penaliti aho Rwesero yabonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma  ubwo yari imaze kwinjiza 4-3.

Nyuma ya saa sita, ikipe ya volleyball ya Rwesero yakinnye na MULINDI ku mukino wa nyuma. Iseti ya mbere  n’iyakabiri byatwawe n’abaseminari. Iseti ya gatatu MULINDI iyitwara Rwesero ku bitego 22. Baje gukiranurwa n’iseti ya gatatu kuko abaseminari bayitsize ku bitego 15 bya MULINDI. Bityo ikipe ya volleyball ya seminari, yegukana igikombe. Naho ku mukino wa nyuma wa football, Rwesero yakinnye na APEGIRUBUKI. APEGIRUBUKI yabanje Rwesero igitego mu gice cya mbere. Abaseminari bahinduye umukino, barasatira bikomeye ariko umukino urangira batabashije kugombora igitego binjijwe. APEGIRUBUKI itwara igikombe itsinze Rwesero 1-0.

Ikipe ya basketball ya seminari, umukino wayo wa ½ yawukinnye na MUHONDO. MUHONDO yarushije cyane abaseminari batari bakiyumvise neza mu mukino. Mu gace ka nyuma k’umukino abaseminari bakajije umurego nuko bakuramo MUHONDO bayitsinze amanota 28-22. Umukino wa nyuma muri basketball watangiye utinze ahagana saa 17:30 bitewe n’imikino ku ruhande rw’abakobwa yari yabaye. Muri uwo mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, mu gace ka nyuma ubwo Rwesero yari ifite 26 kuri 25 ya APEGIRUBUKI, bwarafatanye abakinnyi ntibongera kubona neza , bityo nkuko biteganywa n’amategeko umukino urasubikwa ukaba uzaba igihe kitaramenyekana. Ku ruhande rwa handball seminari yagarukiye muri ½, muri football iviramo ku mukino wa nyuma, n’aho ikipe ya volleyball ikaba yaregukanye igikombe ikazakomeza guhatana ku rwego rw’igihugu aho izabanza I Kigali ku cyumweru taliki ya 29 Gicurasi 2016.     

 

Ibikorwa Biteganyijwe