SEMINARI NTO YA RWESERO KU RUGAMBA RWO GUHATANIRA IBIKOMBE

Monday ,06-06-2016

Ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016 ku munsi mukuru wa Penekositi, abaseminari b’intyoza mu mikino baserukiye urugo rwabo mu marushanwa ahuza amashuri . Rwesero ikaba yari yaserukiwe n’amakipe 4 ariyo: Basketball,Volleyball, Handball ndetse na Football mu rwego rwo kugirango bahatanire itike yo gukina ½ cy’irangiza ku rwego rw’akarere ka Gicumbi Seminari Nto ya Rwesero iherereyemo. Ni nyuma yaho bari baratsinze neza imikino y’amajonjora.

Mugitondo cy’umunsi mukuru wa Penekositi nibwo abaseminari  bagombaga   kwitabira  imikino,  babimbuje urugendo rwabo n’Igitambo cya Misa baturiwe na Padiri  Mukuru wa Seminari. Mu nyigisho yabagejejeho, yababwiyeko bagomba kwakira Roho w’Imana, akayobora ubuzima bwabo bwa buri munsi  ndetse bakanamwambaza iyo bakina bityo akabafasha  kudasobanya.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, abaseminari baherekejwe na Padiri mukuru n’abatoza babo berekeje i Byumba kuri TTC DE LA SALLE aho imikino yagombaga  kubera. Abaseminari bamaze kuhagera bahasanze abanyeshuri bavuye mu bigo bitandukanye,  batangira bimenyereza aho bagombaga gukinira, hanyuma imikino iratangira.

Habanje umukino wa basketball wagombaga guhuza abaseminari hamwe na GS INYANGE.  Mu  mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi abaseminari baje kwegukana intsinzi ku manota 35-15.

Ikipe ya basketball yakinnye na GS INYANGE

 

Umukino wa basketball urangiye hatangiye umukino wa volleyball wahuje Rwesero na MULINDI, ndetse n’uwa football wahuje Rwesero na GS REBERO. Ku ruhande rwa volleyball, Rwesero yaje gutsinda iseti ya mbere bigoranye kuko bayitsindiye ku bitego 24 bya MULINDI. Naho mu iseti ya kabiri, Rwesero yatsindiwe nayo ku bitego 24. Ariko nyuma n’inama bahawe n’umutoza, abasore ba Rwesero begukanye iseti ya gatatu ku bitego 15 bya MULINDIbityo umukino urangira Rwesero itsinze amaseti 2-1.

Ikipe ya volleyball yatsinze MULINDI

 

Ku ruhande rwa football , Rebero yabanje Rwesero igitego ariko Rwesero iza kukigombora mu minota yanyuma, bityo umukino urangira banganyije 1-1. Mu masaha y’umugoroba,Rwesero yakinnye na GS MULINDI iyitsinda 1-0 bityo ibona itike yo gukomeza kimwe na basketball na volleyball.

 

 

abaseminari bagize ikipe ya football

Ku ruhande rw’ikipe ya handball, Rwesero yakinnye imikino ibiri; umwe na TTC DE LA SALLE undi na KAGEYO. Rwesero ikaba yaratsinzwe na TTC DE LA SALLE 28-12. Nyuma Rwesero iza gutsinda GS MUHONDO 12-6 bityo nayo irakomeza.

 

 

abagize ikipe ya handball

Nyuma y’iyo mikino makipe yose azahatana muri ½  cy’irangiza hanyuma ibikombe bizabone ba nyirabyo. Intego y’abaseminari ni ugutwara ibikombe byose uhereye ku rwego rw’Akarere, igihugu ndetse na EAC.

Ibikorwa Biteganyijwe