UKO ITANGIRA RY’UMWAKA W’AMASHURI 2016 MU ISEMINARI NTO YA MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIO RYAGENZE

Wednesday ,03-02-2016

Kimwe n’abandi banyeshuri biga mu ntara y’Amajyaruguru, abanyeshuri bo mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero, basoje ibiruhuko maze berekeza ku ishuri, tariki ya 31 Mutarama 2016.

Abayobozi ba Seminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio bari bamaze igihe kitari gito bitegura abana byagaragariraga mu bikorwa bitandukanye byakozwe birimo isuku mu mashuri, mu kigo, aho abana barara n’aho barira. Muri iyo myiteguro kandi habaye n’igikorwa cyo guhaha ibizatunga  abana mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2016. Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’amashuri kandi tariki ya 19 Mutarama 2016, habaye inama yahuje Ubuyobozi bwa Seminari n’abarezi bayigishamo, bafatira hamwe ingamba zijyanye n’umurongo w’uburere muri uyu mwaka dutangiye.

Ubusanzwe abanyeshuri ba Seminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio babarizwa mu byiciro bibiri by’ingenzi aribyo : Icyiciro rusange n’icyiciro gikuru. Icyiciro rusange kigizwe n’imyaka itatu ariyo : Umwaka wa mbere (S1), umwaka wa kabiri (S2) n’umwaka wa gatatu (S3) ; icyiciro gikuru kigizwe n’imyaka itatu igabanijemo amashami ane ariyo :  MPG, PCM, MCB, LFK.

Abana bakiriwe kuva saa mbiri (8h00’) za mu gitondo kugera saa cyenda (15h00’). 

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri 2016, amasomo ateganijwe gutangira tariki ya 02 Gashyantare. Kuri iyo tariki amasomo akaba yarahise atangira dore ko igihembwe cya mbere ari gito ugereranyije n’ibindi bihembwe. 

 

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatatu haratangizwa umwiherero utangiza umwaka w’amashuri 2016 ukazasozwa ku cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2016. 

Turifuriza abaseminari bose, ndetse n’abarezi babo umwaka w’uburumbuke muri byose.

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe