UMUKINO WA GISHUTI WAHUJE ISEMINARI NTO YA RWESERO NA SEMINARI NTO YA NKUMBA

Saturday ,12-09-2015

Ku cyumweru tariki ya 30 Kanama mu Iseminari Nto ya Nkumba habereye umukino wa gicuti wahuje abaseminari ba Rwesero n’abaseminari ba Nkumba. Abo baseminari bakinnye imikino  inyuranye ariyo: Basket ball, Foot ball, Volley ball, Hand ball.

Dore uko abaseminari barushanijwe mu mikino yose

Umukino wa Volley ball;  abaseminari ba Rwesero batsinze abaseminari ba Nkumba

amaseti 3 kuri 1.

Umukino wa  Basket ball abaseminari ba Nkumba  batsinze abaseminari ba Rwesero amanota 41 kuri 31.

 

Umukino wa Hand ball, abaseminari ba Rwesero batsinze abaseminari ba Nkumba amanota 20 ku 10. Umukino wa Foot ball abaseminari ba Rwesero batsinze abaseminari ba Nkumba igitego 1 ku busa .

 

Nyuma y’imikino, habaye ubusabane, abanyeshuri hagati yabo n’abarezi ukwabo, aho bose bahurizaga ku gitekerezo kimwe. “Twaje tuje kubishyura igitego cy’ubuvandimwe n’urukundo”. Akarusho k”uwo munsi nuko mbere y’iyo byose, abaseminari babanjije gusangira Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri mukuru wa Seminari nto ya Rwesero.

Ibikorwa Biteganyijwe

Apr 06
Départ en vacances

From 06-04-19 to 06-04-19

Mar 18
Période des examens

From 18-03-19 to 18-03-19