KWAKIRA UMUSARABA MU SEMINARI NTO YA RWESERO

Saturday ,12-09-2015

Tariki ya 23 Kanama abaseminari bakiriye umusaraba w’urubyiruko uzenguruka mu madiyosezi Gatolika y’u Rwanda, ukaba guhera muri Ugushyingo 2014 ari muri Diyosezi yacu ya Byumba.. Mu kugenda uzenguruka amaparuwasi ubu ukaba wari muri Paruwasi ya Rwamiko.

Uwo musaraba abaseminari bawushyikirijwe n’abakristu ba Centrale ya Rwesero. Byari ibyishimo bikomeye ku baseminari ubwo bakiraga uwo musaraba.

Umusaraba waraye muri chapelle ya Seminari mu gitaramo gishimishije cyayobowe na mouvements d’action catholique ziyobowe na groupe charismatique . Habayemo inyigisho yatanzwe n’Umuyobozi wa Seminari ku mateka y’uyu musaraba.

Mu mwaka mutagatifu w’Ugucungurwa kwacu 1983 – 1984, mu Ngoro ya Mutagatifu Petero i Roma hashyizwe umusaraba munini umwaka wose. Ku cyumweru cya Pasika tariki 22 Mata 1984, Papa Yohani Pawulo wa II yahaye uwo musaraba urubyiruko rw’isi yose, rwari ruhagarariwe n’urubyiruko rwari rwaje mu Kigo mpuzamahanga San Lorenzo (kitiriwe Lawurenti Mutagatifu). Nguko uko urwo rubyiruko rwawuzengurukije isi yose , ku buryo nyuma waje kujya uhererekanywa uko hategurwaga ihuriro ry’urubyiruko na Papa (JMJ). No mu Rwanda, icyo kimenyetso cy’umusaraba wa Papa cyinjiye mu mahuriro y’urubyiruko, ukaba uhererekanywa hakurikije Diyosezi itahiwe gukoresha iryo huriro ry’urubyiruko…

Mu gitondo abaseminari babifashijwemo n’Umuyobozi wa Seminari Padiri Paul GAHUTU n’abasaseridoti bakorera ubutumwa bwabo mu Iseminari bashyikirije umusaraba abakristu ba Santrari ya Rwesero, nyuma y’umutambagiro y’ibyishimo uva ku Seminari ugera kuri santrali

Ibikorwa Biteganyijwe