UMUNYESHURI WIZE MU ISEMINARI NTO YA RWESERO AKABA YARAKOMEREJE AMASOMO YE MU ISHURI RY’UBUGENI KU NYUNDO

Saturday ,12-09-2015

Bimenyerewe ko abanyeshuri biga mu Iseminari baba ari abitegura kuziyegurira Imana nkuko ariyo Mission y’ingenzi ya Seminari .

 

Umunyeshuri witwa MUHOZA Jacques, we ni ubwo atakomeje kwiga mu Iseminari Nto ya Rwesero yaje gukomereza amasomo ye mu Ishuri ry’ubugeni riri muri Diyosezi ya Nyundo.

 

Uyu MUHOZA Jacques yaje kwibuka ko ubumenyi afite ipfundo ryabwo riva mu Iseminari maze agaruka gusura ubuyobozi bwa Seminari. Ntiyaje gusa ahubwo yaje no kubereka urwego agezeho mu byo yiga; yabazaniye impano z’ amakarita harimo n’ishushanijeho  Mutagatifu Dominiko Savio.

Nimwirebere namwe ubwo buhanga bukoranye ubwitonzi buranga umuseminari wacu. Aratera mu kirenge cya mukuru we RUKUNDO Eraste wadufashije kugera kuri iyi site turimo gukoresha. Ngurwo urwibutso rurangwa n’ibikorwa by’abarerewe muri uru rugo rwacu. Imana irakomeze gukongeza uwo muriro w’urukundo rwa RWESERO yacu.

 

Ibikorwa Biteganyijwe