SEMINARI NTO YA RWESERO MU MARUSHANWA Y’IMIKINO YAHUJE AMASHURI

Tuesday ,26-05-2015

Nk’uko twabibamenyesheje ubushize, Seminari Nto ya Rwesero yari yabonye itike iyijyana mu mikino ya kimwe cya kabiri muri Volley ball na Basket ball. Tariki ya 17/05/2015 abaseminari baje kwerekeza i Byumba kwitabira iyo mikino, baherekejwe na Padiri Mukuru Paul GAHUTU (Recteur) na Prof. Musirikare Jean Claude.

 

Ayo makipi yombi yagombaga kubanza gukinira kimwe cya kabiri, bagitsinda bakabona gukinira igikombe. Saa yine (10h00’) nibwo ikipe ya Volley ball yaje gutangira umukino wayo wa mbere. Seminari yaje gukina na Ecole Secondaire Bwisige byaje kurangira Seminari itsinze amaseti atatu ku busa (3-0). Uwo mukino niwo wahesheje Seminari itike yo gukina umukino wa nyuma (final). Ntibyatinze umukino wa nyuma uratangira bitagoranye Seminari itsinda Ecole secondaire Mulindi amaseti atatu ku busa (3-0). Ni uko itwara igikombe muri Volley ball.

Basketball nayo yaje gutangira mu kanya gato Volley ball irangiye. Abaseminari bari bafite intego yo gutwara ibikombe byombi uko amakipe yari yaserutse (volley ball na basketball). Umukino wa mbere wahuje APEGIRUBUKI RUTARE na SEMINARI ntiwari woroshye ku mpande zombi, ariko waje kurangira Seminari itsinze amanota 41 kuri 36. Uwo mukino ni wo watumye Seminari igera ku mukino wa nyuma aho yari guhura na APAPEB BYUMBA. Nyuma yo gufata akaruhuko gato no kumva inama za Padiri Mukuru ntibyatinze umukino uratangira. Ntibyaje koroha ku mpande zombi dore ko buri kipe yari yashakaga gutwara igikombe. Uwo mukino waje kurangira Seminari itsinze amanota 39 kuri 37, maze Seminari yacu yegukana ityo ibikombe byombi.

 

 

Muri make, abaseminari baje gukabya inzozi batwara ibikombe byose. Uwo munsi wari uw’ibyishimo bikomeye.

 

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe