SEMINARI NTO YA RWESERO MU IHATANA RY’AMARUSHANWA Y’IMIKINO MPUZAMASHURI (JEUX INTERSCOLAIRES)

Thursday ,14-05-2015

Nyuma y’uko Seminari Nto ya Rwesero itsinze imikino y’amajonjora  muri volley ball, hand ball na basket ball, Abaseminari bagombaga no gukomeza mu mikino ibahuza n’andi makipe aturutse mu yandi matsinda anyuranye yo mu karere ka Gicumbi. Dore rero uko imikino yagenze.

 

Hari ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2015, ubwo Abaseminari bo ku Rwesero bahagurutse berekeza Gicumbi kwitabira irushanwa ry’imikino rihuza ibigo by’amashuri biri mu karere ka Gicumbi. Iyo mikino rero yaje kubera mu bigo by’amashuri yisumbuye bya Groupe scolaire Notre Dame du Bon Consiel (GSNDC) na Groupe scolaire de la Salle. Iyo mikino yari iyo gushaka itike yo muri kimwe cya kabiri.  Abaseminari  baje gukina imikino itatu ni ukuvuga Basket ball, Hand ball na Volley ball.

Ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo (9h00’), Abaseminari baje kuba bageze i Gicumbi bahita berekeza aho ibibuga biherereye. Babanje rero kwishyushya ari nako basuzuma ibibuga bafata n’amafoto y’urwibutso ku makipe agiye gukina.

Nyuma y’akanya gato, umukino wa volley ball wahise utangira uhuza Seminari na Groupe scolaire Mulindi nuko Seminari itsinda amaseti abiri ku busa bwa Mulindi (2-0). Uwo mukino rero umaze kurangira Seminari Nto ya Rwesero yagombaga gukina n’indi kipe ariyo ya Groupe scolaire de la sale. Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombie gusa ibi ntibyabujije Seminari gutsinda Groupe scolaire de la sale amaseti abiri ku busa (2-0). Ubwo Rwesero iba ibonye itike yo kwinjira  muri kimwe cya kabiri.

 

Imikino ya volley ball irangiye, Abaseminari bakina volley ball bihutiye gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo bakinaga Basket ball. Uyu mukino wahuje Seminari na Ecole secondaire ya Bwisige maze umukino urangira ari amanota 40 ya Rwesero kuri 18 ya Bwisige (40-18). Ibi rero byatumye Seminari ikomeza ikina undi mukino na Groupe scolaire Mulindi maze nk’uko bisanzwe, Abaseminari batsinda Mulindi bitabagoye ku manota 75 kuri 21 ya Mulindi (75-21). Bityo Seminari iba itahukanye intsinzi kubera inama nziza abakinnyi bahawe n’umutoza wa Basket ball ariwe Padiri Paul GAHUTU.

 

Umukino wa Hand ball wo watangiye nyuma y’imikino ya Volley ball na Basket ball. Icyakora uyu mukino ntiwahiriwe na Seminari kubera ko yaje gutsindwa na Groupe scolaire de la sale ibitego 18 kuri 12. Ibyo biza gutuma ikipe ya Groupe scolaire de la salle ikomeza muri kimwe cya kabiri maze Seminari irataha.

 

Muri rusange, Seminari yaje kwitwara neza mu mikino yose uretse Hand ball. Umuyobozi wa Seminari Nto ya Rwesero Padiri Paul GAHUTU, yashimiye amakipe yose kubera ubwitange yagaragaje arasaba abakinnyi kuzacyura ibikombe mu mikino y’irangira (final), izaba tariki ya 17 Gicurasi nayo ikazabera Gicumbi, tukaba tuzabagezaho uko yagenze.

 

Ibikorwa Biteganyijwe