RWESERO YAFASHE IYA MBERE MU KUJYA GUKINA NA SEMINARI NKURU YA RUTONGO MU RWEGO RWO GUSURA UMUBANO HAGATI YABO

Thursday ,14-05-2015

Ku cyumweru ku itariki 03 Gicurasi 2015, nibwo Seminari nto ya Rwesero twiyemeje kujya gusabana, gukina no gusura Seminari nkuru ya Rutongo. Twaje guhaguruka tuva mu rugo rwacu saa mbiri n’iminota cumi n’itanu za mugitondo. Dufata urugendo twerekeza mu Seminari nkuru ya Rutongo twishimye kandi dufite n’ishyaka ryo kuhamenya n’ubwo atari abanyeshuri bose hagiyeyo abakinnyi gusa, ariko barabahagarariye. Twaje kugerayo mu ma saa tatu na mirongo itanu n’ibiri. Tukigera yo, twahasanze abaseminari bakuru, batwakira neza ari nako badutembereza aho biga, aho basengera, aho barira n’ahandi hatandukanye.

Hashize umwanya muto tugezeyo, tumaze kuruhuka, umukino wa volley ball wahise utangira, kuko ari ko byari biteguye. Abaseminari bato baje bashaka gutsinda bakuru babo n’abaseminari bakuru na bo bashaka gutsinda. Umukino wa volley ball waranzwe ni ishyaka impande zose gusa abaseminari bato bo ku Rwesero baza gutsinda bakuru babo amaseti atatu ku busa.

Bidatinze hahise hakurikiraho umukino wa basket ball. Uyu mukino nawo waranzwe n’ubuvandimwe n’ubwumvikane ku mpande zombi. No muri uyu mukino, twaje gutsinda abaseminari bakuru ibitego mirongo ine n’umunani kuri cumi n’umunani. Nyuma y’iyi mikino abaseminari bakuru bahise batujyana muri refectoire kugira ngo tugire icyo dufata ari nako twitegura umukino wa foot ball. Twageze aho muri refectoire turasenga turangije turafungura ari nako tuganira. Doyen wacu MUHIRWA Benit Clerk yahawe ijambo arabanza ashimira uburyo batwakiriye, maze akomeza avuga ati «Nubwo tubatsinze muri iyi mikino ibiri irangiye ntimugire ubwoba haracyari undi umwe ariwo football ntimwihebe». Nyuma y’ibyo arongera ati: «Ubwo tugeze muri uru rugo tubonye ari rwiza cyane, tubijeje ko ubutaha tuzaza turi benshi baturutse mu Seminari Nto ya Rwesero». Doyen arangije, twahise dusenga turasohoka maze abakinnyi ba football bajya kwambara, maze bazamuka bagana ku kibuga cya football dore ko kitegereye ku Seminari

Bari kuzamuka imvura yahise igwa abakinnyi barakomeza kubera rya shyaka baza kugera ku kibuga irimo guhita, maze n’abafana baza kubashyigikira. Uwo mukino waje kugorana ku mpande zombi kubera ikibuga cyari cyuzuyemo amazi, ariko n’ubundi uza kurangira abaseminari bato bo ku Rwesero dutsinze bakuru bacu ibitego bitatu kuri bibiri.

Umukino ukimara kurangira twahise tumanuka tujya mu Seminari nkuru kugira ngo turuhuke tunaganire maze dutahe tumeze neza. Ni benshi bagiye batuganiriza byinshi. Nyuma Umuyobozi wacu wa Seminari Nto ya Rwesero Padiri Paul GAHUTU afata ijambo atangira ashimira twe twese twagaragaje ubuvandimwe n’ishyaka yaba abaseminari bato yaba n’abaseminari bakuru. Maze akomeza atubwira ikintu cy’umuhamagaro muri rusange, asaba cyane cyane abaseminari bato ayoboye kuzatsinda kwitegurira neza kuzajya i Rutongo. Yakomeje yizeza Padiri Mukuru wa Seminari nkuru ya Rutongo ko umwaka utaha tuzajyayo turi benshi kuko twahamenye tugakuza umubano. Padiri Mukuru wa Seminari nkuru ya Rutongo yaje gufata ijambo ashimira Padiri mukuru wacu hamwe natwe abanyeshuri ubwitange twagaragaje. Yakomeje atubwira ngo turakaza neza turisanga mu Seminari nkuru ya Rutongo ngo niturangiza mu wa gatandatu twese tuzajyeyo azatwakira. Yaje gusoza atubwira ko yishimye cyane kubera ishyaka n’ubuvandimwe twagaragaje. Nyuma yaje kudusoreza n’isengesho riherekejwe n’indirimbo nziza cyane “Uri mwiza Yezu” yahimbwe n’umwe mu barezi bari i Rutongo Padiri Leandre. Ibyo byose birangiye twahise dusezera maze twerekeza iwacu mu Seminari Nto ya Rwesero, twishimye cyane.

Muri make uyu munsi waradushimishije cyane cyane twe nk’abaseminari bato tubifashijwemo na Recteur wacu ukunda siporo kandi uhora ashimishijwe no kubona natwe twishimye nk’abana arera. Bamwe muri twebwe batashye biyemeje kuzahita bajyayo kuko bahasuye bakahabona, bakanamenya ubuzima bwaho. Tugasoza dushimira buri umwe wese wagaragaje ubwitange, ishyaka n’ubuvandimwe kuri uyu munsi, dushimira n’ubuyobozi bwa Seminari budufasha gutera imbere muri byose.

 

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe