UMUNSI WAHARIWE IMYIDAGADURO MU ISEMINARI NTO YA RWESERO

Saturday ,07-03-2015

Buri mwaka mu kwezi kwa Gashyantare, mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio  Rwesero haba umunsi mukuru w’Umuyobozi w’Ikigo. Ni muri urwo rwego rero kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 habaye umunsi w’ikiruhuko mu Iseminari. Uwo munsi kandi hijihijwe isabukuru y’imyaka 54, Umuyobozi wa Seminari Padiri Paul Gahutu amaze abonye izuba.

 

Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe ni igitambo cya Misa cyayobowe n’Umuyobozi wa Seminari. Mu gitambo cya Misa yasabye abari muri chapelet ko bagomba kwishimira ingabire y’ubuzima Nyagasani yabahaye.

Insanganyamatsiko z’uwo munsi zari ”Umunsi wo kuvuka, Umunsi w’ubuzima”.

                           

Hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’umunsi kandi hashigikiwe ko gukina bitanga ubuzima ; nyuma y’igitambo cya Misa hakurikiyeho imyidagaduro mu mikino inyuranye: Athletisme, Basketball, Foot ball.

 

Abaseminari bo mu mwaka wa gatandatu bakinnye na barumuna babo bo mu yindi myaka mu mikino inyuranye.

 

Imikino yabimburiwe n’isiganwa ry’abaseminari mu byiciro binyuranye: Metero 100,200,400,800 na metero 1500.

Abaseminari basiganwa mu kwiruka

Habaye n’isiganwa ryo mu mifuka

Abaseminari bakina umukino wa Basket ball

Nyuma y’imikino mu masaha ya saa moya z’ijoro habaye ubusabane hagati y’ubuyobozi bwa Seminari, abarimu ndetse n’abaseminari

 

Hari haje n’intumwa ziturutse ku kicaro cya Diyosezi ya Byumba arizo Padiri Safari Viateur Umunyamabanga wa Diyosezi ya Byumba, Padiri Jean Pierre SIBORUREMA Ushinzwe amashuri Gatorika , Padiri Faustin MUNGARURIYE Ushinzwe ibikorwa nyongeramutungo muri diyosezi ya Byumba n’umubikira wo mu rugo rwa Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa diyosezi ya Byumba. Hari kandi n’Abapadiri bakorera ubutumwa bwabo muri paruwasi ya Mutete na Rwamiko.

 

Byari ibyishimo kuri buri wese wari muri ubwo busabane cyane cyane ku baseminari nkuko byavuzwe n’ubahagarariye (doyen) ko banejejwe no kuba basangiye n’ubuyobozi igikorwa cyari ikidasanzwe kuri bo. Ibyishimo byabo kandi babigaragarije mu ndirimbo baririmbiye Umuyobozi wa Seminari indirimbo imwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

 

Nyuma y’indirimbo y’abaseminari  hakurikiyeho gutanga ibihembo ku ba seminari batsinze mu mikino yabaye.

 

Padiri Jean Pierre SIBORUREMA, Ushinzwe amashuri Gatolika muri diyosezi ya Byumba wize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio yahawe ijambo maze nawe agaragaza ibyishimo afite. Yavuze ko biga mu Iseminari bishimiraga umunsi w’ umuyobozi wa Seminari n’umunsi w’Umurinzi wa Seminari Mutagatifu Dominiko Savio. Yakomeje atanga impanuro ku baseminari ko bagomba kwiga kugira ngo bazabe abantu b’indashyikirwa muri byose aho yabasabaga kwiga batagamije kubona amanota gusa.Yongeye gushimira Ubuyobozi bwa Seminari n’abarezi ko besheje imihigo mu gutsindisha neza yaba mu cyiciro rusange (Tronc commun) no ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu.

 

Yasoje agira ati"Ad augusta per angusta" bisobanuye mu rurimi rw’igifaransa ngo" On arrive à des choses grandiose par ses voies étroites". Padiri yavuze ko buri wese agomba gukora cyane kugira ngo agere ku cyiza yifuza.

 

Ibirori byarangiye saa yine n’igice (22h30) z’ijoro bisozwa n’isengesho rya Padiri Paul GAHUTU, atanga n’umugisha w’umunsi.

 

 

 

 

 

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe