Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, yatangije umwaka w'amashuri ku mugaragaro.

Saturday ,21-02-2015

Nyuma y’aho hatangarijwe ko itariki yo gutangiriraho umwaka w’amashuri wa 2015 mu Ntara y’Amajyaruguru ari tariki ya 25 Mutarama 2015, kuri iyo tariki, abaseminari bari babukereye n’ibikoresho byose bisabwa. Ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, ariyo yo gufunga imiryango y’ikigo, abenshi mu baseminari bari barangije kuhagera, uretse bake baje bakerewe.

Nk’uko bisanzwe mu buzima bwa Seminari, birazwi ko umwaka w’amashuri  utangizwa ku mugaragaro n’Umwepisikopi wa Diyosezi kuko ariwe muyobozi w’ikirenga wa Seminari.

Ni muri urwo rwego rero, kuwa gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2015 ahagana saa tanu za mu gitondo (11h00) Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA Umushumba wa diyosezi ya Byumba, yaje gutangiza umwaka w’amashuri ku mugaragaro nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Uwo muhango wabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akikijwe na Padiri Mukuru wa Seminari n’abandi bapadiri barerera mu Seminari. Hari kandi na bamwe mu barimu n’abaseminari b’uyu mwaka w’amashuri.

Misa ihumuje, Padiri Mukuru wa Seminari yahaye ikaze Umushumba wa Diyosezi, anamugezaho muri make uko umwaka ushize wagenze n’imigambi y’uyu mwaka dutangiye. Umushumba wa Diyosezi nawe yahaye ikaze abapadiri bakorera ubutumwa mu Iseminari ya Rwesero n’abaseminari by’umwihariko abaje mu mwaka wa mbere n’abo mu mwaka wa kane baturutse mu yandi ma Seminari atandukanye yo mu Rwanda.

Yakomeje ashimira abarezi ba seminari ya Rwesero kuba barafashije neza abaseminari bashoje icyiciro rusange “Tronc commun” bose bakaba barabashije kugaragaza amanota yo mu cyiciro cya mbere gusa (première division).

 

Yakomeje kwibutsa abaseminari bo mu mwaka wa gatandatu ko ari imfura za seminari aboneraho no kubibutsa ibiranga imfura

Imfura ni iyo musangira ntigucure

Mwagendana ntigusige

Mwajya inama ntikuvemo

Waterwa ikagutabara

Wapfa ikakurerera

Ndetse ati “imfura ishinjagira ishira        “ n’izindi nyinshi. Yashoje agira ati “ mujye mukura mugera ikirenge mu cya Yezu aho yagize ati “ Mwibuke ijambo : “ N’uko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana (Lk 2,40). Ati nibyo bigomba kubaranga” ni uko asoza yifuriza umwaka mushya muhire w’amasomo ku barimu, abapadiri n’abaseminari bose b’uyu mwaka.

 

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe