SEMINARI NTO YA RWESERO YATANGIYE IGIKORWA CYO GUSHYIRA IGISHUSHANYO MBONERA MU BIKORWA

Sunday ,08-02-2015

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2015 mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo kuwa 31 Mutarama 2015, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA umushumba wa Diyosezi ya Byumba, yamurikiwe inyubako nshya y’uruzitiro ruzengurutse iyo Seminari.

Uwo muhango ukaba warayobowe na Padiri mukuru Paul GAHUTU umuyobozi wa Seminari ari kumwe na Rwiyemezamirimo Jean Lambert HABIMFURA wayoboye imirimo y’ubwubatsi. Yanongeyeho ko uru urugo rwubatswe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaseminari ndetse n’umutungo wa Seminari.

Servilien NZAKAMWITA umushumba wa Diyosezi ya Byumba nyuma yo gutambagizwa urwo ruzitiro rwubatse muri aya mezi agera kuri atatu, yishimiye uburyo bikozwe vuba kandi neza ati “ ibi bizafasha kubungabunga umutekano w’abaseminari”; akaba yarashimiye Rwiyemezamirimo wubatse uru rugo.

 

 

Ibikorwa Biteganyijwe

Nov 21
Conseil de délibération

From 21-11-18 to 21-11-18

Nov 20
Conseil d’évaluation disciplinaire

From 20-11-18 to 20-11-18

Aug 20
Début des cours

From 20-08-18 to 20-08-18