Tariki ya 5 Mutarama 2015 abapadiri bo mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya mu Rwanda, bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kiziguro, Diyosezi ya Byumba, bagiriye uruzinduko mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano n’ubuvandimwe bafitanye. Iryo tsinda ry’abapadiri bageraga kuri bane aribo.
Paruwasi ya Kiziguro bakoreramo ubutumwa ni nayo Paruwasi Padiri Jean Pierre HABARUREMA, Umucunga mutungo wa Seminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero avukamo, naho Padiri Paul GAHUTU, Umuyobozi wa Seminari akaba yarabaye muri uyu muryango igihe kitari gito.
Mu gitondo cyo ku wa 06 Mutarama 2015, bafatanije n’abapadiri bakorera ubutumwa mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero, gutura igitambo cy’Ukaristiya. Nyuma yo gutura igitambo cy’Ukarisitiya basuye ibyiza bitatse Iseminari ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero baherekejwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyo Seminari ya Rwesero bakaba barishimiye iterambere Iseminari nto ya Rwesero imaze kugeraho. Basabye abapadiri bakorera ubutumwa mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Savio Rwesero kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi rijyanye n’ibikorwa bigaragarira buri wese uhageze. Bizera ko bizafasha abaseminari kurushaho kwitegura kuba abapadiri beza b’ejo hazaha.