HARMONIC VOICES YASUYE SEMINARI

Wednesday ,10-10-2018

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018, mu Iseminari yitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo, hari ibyishimo byo kwakira  Chorale Harmonic Voices ikorera ubutumwa muri Paruwasi ya Gihara (Diyosezi ya Kabgayi). Chorale Harmonic Voices imaze umwaka umwe ishinzwe, yaje kwifatanya n’ abaseminari gutura Igitambo cya Misa. Iyi chorale ni yo yateguye kandi inaririmba indirimbo zigize ibice byose bya Misa.

Iyi chorale yahawe ikaze n’umuyobozi wa Seminari, Padiri Paul Gahutu, maze atangira avuga ko Indirimbo z’iyo chorale yajyaga azumva kuri Radiyo na Telephone, none akaba agize n’amahirwe yo kubabona imbona nkubone. Yavuze ko mu Iseminari abanyeshuri biga umuziki kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu. Ariko nubwo bawiga igihe gihagije, baba bakeneye no kumva abandi uko baririmba ku buryo babafatiraho urugero.

“Kuririmba neza ni ugusenga kabiri”. Ibi Padiri Mukuru yabyongeyeho avuga ko kuba chorale yaririmbye neza, yafashije abaseminari gusenga. Yabwiye abaririmbyi ba Harmonic Voices ko Iseminari ifite abayizemo benshi b’intiti mu muziki cyane cyane nka Padiri Fabien HAGENIMANA, Padiri NYOMBAYIRE Faustin na Padiri André NTUNGIYEHE. Gusura Iseminari kwa Chorale Harmonic voices wabaye umwanya mwiza wo gufasha abaseminari kumva umwimerere w’abaririmbyi babigize umwuga, kugirango bibafashe kugorora amajwi bayungikanya, bityo arusheho kunogera amatwi n’umutima. Urugero rw’izo nzobere mu kuririmba rwagaragariye mu rusobe rw’amajwi baririmba zaburi ya  139, yerekana ko Imana ibahora hafi ari mu mahoro no mu makuba.

Nyuma ya Misa, twegereye umuyobozi wa Chorale Harmonic Voices, Zacharie NDAYISHIMIYE, maze tumubaza impamvu bahisemo kuza gusura Seminari nto Ya Rwesero. Yatubwiye ko muri gahunda za Chorale yabo bataririmbira gusa kuri Paruwasi ya Gihara, ahubwo ko bifuza kwagura amarembo, maze ubutumwa bwabo bukagera ku mpera z’isi bahereye mu Rwanda; akaba ari muri urwa rwego basuyemo Seminari nto ya Rwesero. Yavuze ko kandi baje gukumbuza urubyiruko rurererwa mu Iseminari, ibyiza byo kuririmba uhimbawe, kuko ari umuti w’umutima. Asoza umwanya w’ijambo yari ahawe, umuyobozi wa Chorale Harmonic Voices, yasabye abaseminari kudapfukirana impano y’umuziki bifitemo kandi no kurera iyo mpano kubo itaragaragara.

Chorale Harmonic Voices si ukuririmba gusa, ahubwo ifite n’inshingano zo gukomeza no gusigasira umuryango nyarwanda. Ibyo bituma uyirimo wese yiyumva nk’uri mu muryango. Ibi biri mu mpamvu nyamukuru, yatumye baza no gusura umuririmbyi mugenzi wabo wiga muri iyi Seminari . Ineza Louis, umuyobozi w’indirimbo,yabishimangiye avuga ko uruzinduko rwabo mu Iseminari, ari n’umwanya wo gukomeza gushyigikira mugenzi wabo MUGISHA Jean Luc, wiga mu Iseminari, mu mwaka wa gatandatu Imibare,Ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG), kuko bazirikana urwo ruhongore na bo barererewemo nk’ igicumbi cy’Umuziki kuko bazirikana urwo ruhongore na bo barererewemo nk’ igicumbi cy’umuziki, bityo ari abize Seminari n’abatarayize ibyiza by’umuziki.

Uruzinduko rwa HARMONIC VOICES mu Iseminari, rwabaye umwanya mwiza wo kuganira  n’umunyamuziki Robert Bellarmin RUZIGAMANZI, ucurangira iyo chorale, akaba n’umunyamuziki uzwi mu ndirimbo za Liturijiya, yadusangije ku bunararibonye yibutsa akamaro k’umuziki: ufasha kuruhura Roho ndetse ugafasha no Gusenga. Yatubwiye ko yishimiye kubona barumuna be, dore ko yize mu Iseminari za Karubanda,  Nyundo na Nyakibanda,aho yavomye kurushaho, ubwiza n’uburyohe by’umuziki. Na we ashishikariza abaseminari gukunda umuziki. Yavuze kandi ko iyi Seminari iri ahantu heza, bityo bikaba byatuma umuntu yiga neza ndetse n’ubushake bwo guhimba indirimbo bushobora kuza vuba ugereranije n’ahandi, akaba asaba abaseminari kudapfusha  ubusa ayo mahirwe.

Nk’ umunyamuziki, Robert uhimba indirimbo nyinshi zifashishwa muri liturijiya, twamubajije impamvu mu ndirimbo ze yitaye ku z’isakaramentu ry’ Ugushyingirwa, maze atubwira ko yabitewe n’uko yabonye izo ndirimbo zari nkeya, kandi iryo Sakaramentu na ryo rikaba rifite agaciro mu buzima bw’umukiristu utarihaye Imana. Izo ndirimbo ze zagize agaciro gakomeye kuko zazibye icyuho cyari mu buke bw’indirimbo z’isakaramentu ryo gushyingirwa. Ikibigaragaza ni uko zamenyekanye henshi, kandi zikaba zifashishwa ku munsi w’atanzweho isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Abashinzwe umuziki mu Iseminari na bo bavuze ko bafite byinshi bigiye kuri Harmonic Voices: kuririmbana ubushake, guhuza amajwi,gukurikira umuyobozi w’indirimbo, kugira gahunda imwe ibahuza nka chorale(umuryango). Batubwiye kandi ko hari byinshi bagiye gukosora mu bijyanye n’imyigishirize y’indirimbo ndetse no mu mirirmbire nyirizina.  

 

Ibikorwa Biteganyijwe

Nov 21
Conseil de délibération

From 21-11-18 to 21-11-18

Nov 20
Conseil d’évaluation disciplinaire

From 20-11-18 to 20-11-18

Aug 20
Début des cours

From 20-08-18 to 20-08-18