UMWEPISIKOPI YASUYE SEMINARI NTO YA RWESERO

Thursday ,20-09-2018

Ku wa kane tariki 13 Nzeri 2018, mu masaha y’umugoroba hari hateganijwe uruzinduko rw’ Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Musenyeri  Seriveliyani NZAKAMWITA. Musenyeri yaje kuhagera mu masaha ya saa kumi, aje kuganira n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Nyiricyubahiro Musenyeri amaze kugera mu Seminari yakiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abasasaridoti. Nyuma yerekeza mu cyumba yateguriwe maze atangira aganira n’abasaseridoti. Asoje kuganira n’abasaseridoti yakurikijeho abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu. Yaganiraga na buri munyeshuri umwe umwe. Yahereye kubiga MCB (Maths Chemistry Biology), akurikizaho PCM (Physics Chemistry Maths), nyuma MPG (Maths Physics Geography) aherukira kuri LFK (Literature in English French Kinyarwanda)

Musenyeri asoje kuganira n’abo banyeshuri, yakurikijeho gutura igitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle ya Seminari. Mu nyigisho yahaye abaseminari, yatangiye ababibutsa umwaka w’ikenurabushyo ufite intero igira iti: “UMURYANGO MWIZA IGICUMBI CY’UBURERE BW’URUBYIRUKO N’INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE”  maze ababwira ko na bo(abaseminari) babarirwa mu rubyiruko kandi uburere bwabo bugomba guhera mu muryango kandi ko na bo bari mu muryango wa Seminari. Yababwiye kandi ko bagomba gutandukana n’ikibi ntibatinye kukigaragaza aho kugihishira. Bagomba kudahishirana mu makosa ndetse no kuvugisha ukuri.

Yakomeje ababwira ko bagomba kunga ubumwe ndetse bakaniyunga. Mbere na mbere buri wese yiyunga na we ubwe hanyuma agakurikizaho bagenzi be. Musenyeri yasabye kandi abaseminari kumufasha gushimira Imana kuba yaramurinze kuko muri uyu mwaka yakoze Yubile y’imyaka 75 amaze avutse irimo 46 amaze ari umusaserdoti na 22 amaze ari umwepiskopi. Yibukije abaseminari ko kandi bagomba gukurikiza amategeko kandi ababwira ko umuntu wese uyobya abandi ikimukwiriye ari uko bamuhambira urusyo mu mugongo maze akajugunywa muri Muhazi.

Yaboneyeho no gutangaza umusaruro yakuye mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu. Aho yavuze ko mu banyeshuri 40 biga muri uwo mwaka, 7 bonyine ari bo bamusabye gukomereza mu Seminari Nkuru ya Rutongo. Nyuma y’ Igitambo cya Misa, hakurikiyeho kwakira Musenyeri. 

Ibikorwa Biteganyijwe

Nov 21
Conseil de délibération

From 21-11-18 to 21-11-18

Nov 20
Conseil d’évaluation disciplinaire

From 20-11-18 to 20-11-18

Aug 20
Début des cours

From 20-08-18 to 20-08-18