PADIRI MUKURU YAHINDURIWE IMIRIMO

Wednesday ,12-09-2018

Padiri mukuru GAHUTU Paul wari umaze imyaka itandatu ayoboye seminari nto ya Rwesero yahawe ubundi butumwa. Ibyo byabaye tariki 24 Nyakanga 2018, ubwo Umwepisikopi yahinduraga ubutumwa bw’abasaseridoti bo muri Diyosezi ya Byumba nk’uko bisanzwe buri mwaka  mushya w’ikenurabushyo. Siwe gusa kuko na Padiri Clet NAHAYO wari ushinzwe Roho z’abaseminari, na we yoherejwe kwiga. Tukimara kubimenya iyinkuri, twihutiye kuganiriza nyirubwite Padiri GAHUTU Paul uko yakiriye iyo nkuru.

Twatangiye tumubaza uko yakiriye kuza kuyobora seminari  ubugira kabiri. Yadutangarije  ko yakiriye ubwo butumwa neza, kuko ari Nyagasani wamwohereje, n’ubwo kuza mu bana byamubereye umusaraba. Padiri Mukuru yadutangarije ko agaruka muri 2012 yasanze impinduka nyinshi nk’aho abanyeshuri bo muri Diyosezi ya Kigali na bo bari baremerwe kwiga muri iyi Seminari, yasanze  kandi n’umubare w’abanyeshuri wariyongereye, mu gihe mu wa 1998 hari abanyeshuri bagera ku 150. Bwa mbere aza kuyobora Seminari mu wa 1998, yagowe cyane kandi n’umubare muke w’abapadiri, yatangiranye umu padiri umwe ari we Gérard HABUMUGABE. Kubera uwo mubare muke byatumaga  (bari babiri gusa) bavunika cyane bikaba akarusho nk’iyo umwe yarwaraga.

Ikintu cyamucaga intege ni uko hari igihe yavugaga ntibamwumve akibaza niba avuga ibidakwiye. Gusa yishimira ko hari abo yabwiraga bakumva maze bagahinduka. Yatubwiye ko hari isomo yigiye ku baseminari agira ati: “nabonye ko umwana akura, agakosa, maze wamuba hafi agahinduka, bisaba rero kwihangana. Abana ntabwo bananiranye cyane, ahubwo basaba kubakurikirana cyane! Nishimiye cyane ko hari abana naganiraga nabo bafite ibibazo, nyuma nkabona barahindutse! Nababajwe cyane kandi n’uko hari igihe uzamura umwana, yaba ageze ahantu heza akongera agasubira hasi!”

Padiri Mukuru yahawe ubutumwa bwo kuzajya kuyobora Foyer de la Charité igiye gutangizwa muri Diyosezi ya Byumba. Asize Seminari ikigendera ku murongo wayo wo Kurera Abasaseridoti b’ejo. Akaba yifuriza n’umuyobozi mushya uzamusimbura kuzakomeza kugendera muri uwo murongo. Kurerera Kiliziya n’igihugu abagabo bazagira akamaro mu gihe kizaza. Ibanga yakoresheje muri iki gihe kingana n’imyaka itandatu mu kuyobora Seminari ni Isengesho, iryo sengesho rikaba ryaratumye atarambirwa n’ubutumwa.

Abajijwe uko asigaye abona umubare w’abana basaba gukomereza mu iseminari nkuru yavuze ko agereranyije n’ahandi, Seminari yari ayoboye ikigerageza gutanga benshi. Gusa avuga ko igituma umubare wabo ugabanyuka  ni ukubera ibihe turimo, benshi bataye Valeurs Évangeliques. Kuri we ibyo urya ni byo bikubaka. Dore uko abivuga: “Usanga benshi barangariye mu ma filime y’abantu barwana bigatuma bifuza kuba nka bo. Si ibyo gusa kuko na Lecture Sprituelle bahabwaga zagabanyutse. Liberte twahaye abaseminari iri kubasenya aho kububaka.” Ubutumwa agenera abaseminari ni Kuba abagabo, kuba abakirisitu, kumenya kwanga ikibi, kwiyegereza Yezu Kristu mu buzima bwabo ndetse no kugira umutima utuje.

 

Bimwe mu bintu azakumbura ku Rwesero ni Siporo yahakoreraga ndetse n’ubuzima bwa relax. Siporo arayikunda cyane kuko uretse ko imufasha kuruhuka, yanamufashije kumenya abaseminari bose. Iyi ikaba impamvu ayishishikariza abaseminari bose kugirango bagire ubuzima bwiza. Icyo akunda gukora mu gihe nta kazi afite ni ugusoma ibitabo bya Théologie no gucuranga Guitar. Muri ibyo bitabo ibyo yakunze cyane ni ikivuga ku buzima bwa Yohani Mariya Viyani ndetse na Histoire d’une Âme cya mutagatifu Tereza w’umwana Yezu.

Padiri Mukuru mu myidagaduro cyane cyane mu muziki akunda indirimbo z’Impala ndetse n’ibihogere. Buri cyumweru yagombaga kumva kuri Radiyo Rwanda indirimbo nshya zasohotse muri icyo cyumweru. Uretse umuziki usanzwe Padiri azi umuziki wa Solfège. Uwamufashije mu kuwiga ni nyakwigendera Marc NTIMUGURA witabye Imana muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Kuri we indirimbo ikiyigira nziza ni ubutumwa itanga, ni na yo mpamvu ashimishwa n’indirimbo zifite ubutumwa. Tumubajije niba hari indirimbo yaba yarahimbye yatubwiye ko zihari kubera ko mbere y’uko ajya kwiga hanze yazigishaga abakiristu bo muri Paruwasi ye Rwamiko.

Padiri Mukuru turamwifuriza ubutumwa bwiza ndetse no gukomeza gukenura ubushyo bw’Imana yaragijwe.

  

Ibikorwa Biteganyijwe

Nov 21
Conseil de délibération

From 21-11-18 to 21-11-18

Nov 20
Conseil d’évaluation disciplinaire

From 20-11-18 to 20-11-18

Aug 20
Début des cours

From 20-08-18 to 20-08-18