ISEMINARI YAHAWE IMPANO IDASAZA

Saturday ,01-09-2018

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 29/08/2018; Iseminari yashyikirijwe impano y’ishusho ya Mutagatifu Dominiko Saviyo, umurinzi wayo. Iyo shusho ikaba yarakozwe na MUHOZA JACQUES w’imyaka 24, umunyabugeni ukorera mu mugi wa Kigali(Kimironko) ibijyanye na “Artistic Furniture”. Uyu munyabugeni ni umwe mu bize mu iseminari dore ko yahize mu mwaka  wa 2010,  akaza gukomereza amashuri ye mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo.

  Muhoza Jacques yatubwiye impamvu y’iyi mpano, aho avuga ko bitewe n’uburere yahakuye, yifuje  kugira nawe  icyo yitura Iseminari. Niko  gukoresha impano ye y’ubugeni ayibumbira  ishusho nziza  ya Mutagatifu Dominiko Saviyo umurinzi wa Seminari. Dore uko abyivugira: “Nterwa ishema no kuba narize muri iyi Seminari, kuko nubwo nahamaze umwaka umwe gusa nahakuye byinshi bimfasha muri ubu buzima bwo hanze. Niyo mpamvu rero niyemeje kuyitura kubera uburere bwiza nyikesha.”  

Iyi shusho Seminari yahawe ikozwe muri beto(beton)  na masitike(mastique) z’ibyuma ndetse n’amabara ayisize; ifite uburemere bw’ibiro mirongo itanu (50 Kg) ku gaciro k’ibihumbi Magana atanu (500.000 Frw). Kugirango arangize neza kuyibumba byamutwaye amezi abiri. 

Si ubwa mbere kandi abikoze kuko mu mwaka wa 2015,  yashushanyije Dominiko Saviyo maze amushyikiriza na none Iseminari. Abajijwe impamvu yibanda kuri Dominiko Saviyo, yagize ati: “iyo umuntu yakoze ikintu kiza, ugerageza gutera ikirenge mu ke. Ugaharanira ko izina rye ritasibangana  ndetse ibikorwa bye byamenyekana hose. Nange rero ndifuza ko uzajya abona iyi shusho yazajya yibuka intero ya Dominiko Saviyo yo kwanga icyaha.” 

Uyu munyabugeni ukomoka muri Paruwasi ya Nyagahanga, aragira inama abaseminari n’abandi bose bifitemo iyo mpano kudacika intege agira ati: “iyo ikintu kikurimo ukagikora ugikunze kandi utagihatiriza, kiba kizakugirira akamaro.” Ishusho yahawe Seminari yishimiwe n’abaseminari ndetse bashimira uyu munyabugeni wayibashyikirije kuko izajya ibibutsa ibyiza bya Dominiko Saviyo.   

 

Ibikorwa Biteganyijwe

Nov 21
Conseil de délibération

From 21-11-18 to 21-11-18

Nov 20
Conseil d’évaluation disciplinaire

From 20-11-18 to 20-11-18

Nov 05
Période des Examens

From 05-11-18 to 05-11-18

Sep 24
Concours des classes terminales

From 24-09-18 to 24-09-18

Aug 20
Début des cours

From 20-08-18 to 20-08-18