UMUNSI MUKURU W’ISHINGWA RY’ISEMINARI NTO YA RWESERO

Saturday ,16-09-2017

Ku itariki ya 15 Nzeri buri mwaka  hizihizwa  umunsi ngaruka mwaka wo kwibuka ishingwa ry’iseminari nto ya Rwesero, ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1956. 

Muri uyu mwaka, uyu munsi waranzwe n’ibintu byinshi bitandukanye. Igikorwa cyabimburiye uyu munsi ni ik’isuku ku banyeshuri ndetse no mu rugo rwacu rw’Iseminari. Padiri mukuru yongeye kwibutsa abaseminari ko isuku ari ingenzi kandi ari ngombwa ku buzima bwabo kandi abasaba bose ko bagomba kubishyira mu inshingano zabo.Bityo twese tugaharanira kuba ahantu hasa neza tukita ku gaciro ku buzima bwacu.

Padiri mukuru yongeye kwibutsa abaseminari ko umunsi mukuru twizihiza wakagombye kubibutsa agaciro kabo nk’abaseminari byagatumye basobanukirwa kandi bakora bijyanye n’izina ryabo. Abaseminari bagomba kwita ku rugo rwabo bagaharanira kurusiga neza kurusha uko barusanze buriwese akabigira inshingano ze batagombye kumwibutsa

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi, habaye umukino muri ruhago wa gicuti wahuzaga ikipe y’iseminari ndetse niya police junior. Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gushimangira ubucuti bukomeye hagati ya polisi y’igihugu ndetse n’Iseminari nto ya Rwesero yitiriwe mutagatifu Dominiko Saviyo. Iyi kipe yaje iherekejwe n’abayobozi bakuru ba polisi y’u Rwanda barimo ACP Theos BADEGE(umuvugizi wa polisi y’igihugu) na ACP Jean Nepo MBONYUMUVUNYI (ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane muri polisi y’igihugu) ndetse n’abandi bapolisi benshi. 

ACP Jean Nepo MBONYUMUVUNYI usanzwe urerera muri uru rugo yatangiye yibutsa impamvu yuno mukino ndetse naho byaturutse kugira ngo utegurwe. ACP Theos BADEGE yibukije abaseminari uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro mu gihugu cyacu. Yavuze ko akeka ko mu baseminari ntabafite ababyeyi bahora barwana mu ngo. Yakomeje agira ati “niyo kandi baba bahari ni uruhare rwabo mu kubahindura. Yakomerejeho ababwira kwirinda ibiyobyabwenge nubwo azi ko tubirwanisha isengesho nkuko nawe yabibonaga akiga mu iseminari.” Yakomeje avuga ko umukino ugiye kuba mu mahoro  kandi ari uwa gishuti.

ACP Theos BADEGE hamwe na ACP Jean Nepo MBONYUMUVUNYI bari guha ubutumwa bw'amahoro abitabiriye iki gikorwa

 

Impano y'imipira yahawe Abaseminari nk'urwibutso

Umukino watangiye  police junior irusha bigararagara ikipe y’iseminari ndetse inabatsinda ibitego 4 mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri bamajije gutinyuka abo bari bahanganye, abaseminari nabo bakinnye umukino mwiza cyane ndetse babasha kwishyuramo ibitego 2 gusa. Umukino warangiye ari ibitego 5-2. 

Ibikorwa Biteganyijwe