PETIT SEMINAIRE DE RWESERO ST DOMINIQUE SAVIO

Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo ya RWESERO ni ishuri ryigenga Diyosezi Gatolika ya Byumba irererwamo abitegura kuba abapadiri b'ejo hazaza. Seminari Nto ya RWESERO iherereye mu Ntara y′Amajyaruguru, AKarere ka GICUMBI, Umurenge wa BUKURE, Akagari ka RWESERO, Umudugudu wa GICACA, ku nkengero z′ikiyaga cya MUHAZI. RWESERO iri mu birometero umunani (8kms), uvuye ku muhanda wa kaburimbo, Kigali-Gatuna, CYAMUTARA hafi ya GASEKE werekeza i Muhura. Seminari Nto ya RWESERO ni ishuri rifite ibyiciro bibiri by′amashuri yisumbuye. Hari icyiciro rusange (Ordinary level ; Tronc commun) n′icyiciro gikuru (Advanced Level ; Cycle SupĂ©rieur) kigizwe n′amashami akurikira : MPG (Mathematics, Physics and Geography) ; PCM (Physics, Chemistry and Mathematics), MCB (Mathematics, Chemistry and Biology) na EFK (English, French and Kinyarwanda).

Seminari Nto ya RWESERO ni ishuri ryigwamo n′abana b′abakristu Gatolika baba barateguwe n′amaparuwasi bavukamo nyuma bagakora ibizamini bibategurira kwinjira mu Iseminari, ababitsinze kandi bujuje ibyo Seminari isaba bakinjizwa mu Seminari. Icy′ingenzi mubyo basabwa ni ukuba barahawe amasakarementu y′ibanze ariyo Batisimu, Ukaristiya n′Ugukomezwa.

Mu gutegurwa kw′abaseminari bato babifashwamo n′abapadiri bahawe ubutumwa b′uburezi mu Seminari bafatanyije n′abarimu batanga amasomo anyuranye, rimwe na rimwe n′abaseminari bakuru bari mu mwaka wo kwimenyereza (année de stage pastoral) bakabafasha gukura mu bwenge, mu buzima bw′imibanire myiza n′abandi, mu buzima bwa roho no mu buzima buzira umuze.

Seminari Nto ya RWESERO yagiye iyoborwa n′abapadiri batandukanye kuva mu ntangiriro zayo tariki ya 15 Nzeri 1956 kugeza ubu .

DORE UKO ABAYOBOZI BA SEMINARI NTO YA RWESERO BAGIYE BASIMBURANA

  1. Kuva 1956-1962 : Umuyobozi yari Père Henri CLAES, Umupadiri w′Umusaleziyani
  2. Kuva 1962-1964 : Umuyobozi yari Père HOCHEDEL, Umupadiri Wera,
  3. Kuva 1964-1965 : Umuyobozi yari DAGUERRE E., Umupadiri Wera,
  4. Kuva 1965-1968 Umuyobozi yari Padiri RYARAKABIJE Noel,
  5. Kuva 1968-1973 : Umuyobozi yari Mgr NTAMAKERO Michel, igisonga cya Musenyeri wa DIYOSEZI ya RUHENGERI,
  6. Kuva 1973-1976 : Umuyobozi yari Padiri BIKINO Boniface,
  7. Kuva 1976-1979 : Umuyobozi yari Padiri NSENGIYUMVA Thaddée,
  8. Kuva 1979-1982 : Umuyobozi yari Padiri SENTARURE Edouard,
  9. Kuva 1982-1987 : Umuyobozi yari Padiri NSENGIYUMVA Thaddée, igisonga cya Musenyeri wa DIYOSEZI ya Byumba
  10. Kuva 1987-1988 : Umuyobozi yari Padiri Servilien NZAKAMWITA,
  11. Kuva 1988-1992 : Umuyobozi yari Padiri HITIMANA Joseph,
  12. Kuva 1992-1994 : U muyobozi yari Padiri NKIRIYEHE Christian,
  13. Kuva 1994-1996 : kubera intambara yo mu 1990, na Jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994, Iseminari yabaye ihagaze, abaseminari ba RWESERO boherezwa kwiga mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti ya NDERA kugeza bongeye gufungura na none imiryango mu mwaka wa 1996.
  14. Kuva 1996-1998 : Umuyobozi yari Padiri KABAGIRE Octavien, umupadiri wa DIYOSEZI ya KIBUNGO.
  15. Kuva 1998-2000 : Umuyobozi yari Padiri GAHUTU Paul.
  16. Kuva 2000-2007 : Umuyobozi yari Padiri RUZINDAZA Casimir.
  17. Kuva 2008-2010 : Umuyobozi yari Mgr RUZINDANA Didace, Igisonga cya Musenyeri wa DIYOSEZI ya BYUMBA.
  18. Kuva 2010- 2012 : Umuyobozi yari Padiri RUTAGENGWA Alfred.
  19. Kuva 2012 kugera ubu: Umuyobozi ni Padiri GAHUTU Paul.

Seminari nto ya RWESERO ifite gahunda yo kwiteza imbere yihangira imishinga. Twavuga nka gahunda y′ubworozi bw′amatungo magufi n′amaremare, ubuhinzi... ibyo byose bifasha Seminari gutunga abana neza bakagira ubuzima buzira umuze, bakiga neza nta komyi.

Iyi gahunda y′iterambere ikeneye gushyigikirwa mu mpande zinyuranye, ngo ubushobozi bwo kwigira bwiyongere, dore ko n′amafaranga y′ishuri abana batanga adahagije. Urugo rw′Iseminari kandi rukeneye ibikorwa byo kwihaza bifatika ; nk′ubuhinzi bw′umuceri bwahozeho. Ni ngombwa kwita kuri gahunda yo gusana Seminari, tugendera ku gishushanyo-mbonera abasaleziyani bari bafite mu iyubaka ry′uru rugo bityo abaseminari bacu bakabasha kubaho mu mutekano, ikigo cyacu gifunze neza... Muri ibyo byose, abize mu Seminari n′inshuti z′iseminari tubizeyeho inkunga z′uburyo n′ibitekerezo zakomeza kudufasha mu kwiyubaka.

Murakagira Imana ! Duharanire kugira UBUMENYI, UBUZIMA BUZIRA UMUZE, N′UBUTUNGANE (SCIENCE, SANTE, SAINTETE).

SEDES SAPIENTIAE, ORA PRO NOBIS !!

Ibikorwa Biteganyijwe